Umusekirite yirashe nyuma yo gusanga umukozi yaramurongoreye umugore inshuro nyinshi

Umusekirite yirashe nyuma yo gusanga umukozi yaramurongoreye umugore inshuro nyinshi
Mugiraneza Wellars bataziraga CACANA yapfuye yirashe mu muhogo akoresheje imbunda y’akazi bigacyekwa ko yaba yarabikoze kubera umukozi wo mu rugo wamurongoreye umugore.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusekirite wakoreraga Kompanyi ya ISCO acunga umutekano ku bigega bya WASAC mu karere ka Nyanza wigeze no kuba umusirikare w’u Rwanda bikekwa ko yirashe.
Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yaba yarirashe mu muhogo nyuma y’uko umukozi we wo mu rugo yamurongoreye umugore.
Uyu muturage akomeza avuga ko CACANA yahoze ari umusirikare w’u Rwanda ajya mu butumwa bw’akazi (mission) akajya yoherereza umugore we amafaranga, umugore na we akagura imitungo ariko akayandika mu mazina y’umukozi. Avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu CACANA yaraje asanga imitungo yaguze yanditse ku mukozi we ndetse yaranamurongoreye umugore.
Yagize ati “Ari muri mission yoherereje umugore amafaranga, agura icyuma gisya n’ibindi aje asanga byose byanditswe ku mukozi wabo, kandi uwo mukozi yaranamurongoye babana, bikekwa ko aribyo byamuteye kwirasa mu muhogo arapfa.”
Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza ibi byabereyemo, yahamirije Umuseke RIB yatangiye iperereza, ati: “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.”
CACANA asize umugore bikekwa ko yari yarigaruriwe n’umukozi we n’abana. Umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma nsetse bifashe na RIB gukomeza iperereza