Kenya: Umusaza yakatiwe igifungo cya burundu azira kujya kwishyuza amafaranga ye

Kenya: Umusaza yakatiwe igifungo cya burundu azira kujya kwishyuza amafaranga ye
Umusaza witwa Luke Owino yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gusambanya umwana w'inyaka ine, ariko we akavuga ko yagambaniwe nyuma yo kwishyuza umukiriya we umwenda yari amubereyemo hanyuma abuze uko ayishyura amugerekaho kesi (case) y’uko yafashe umwana kungufu akamusambanya.
Ubwo yari ahawe umwanya ngo yisobanure mu rukiko rw'ubujurire aho uwo musaza yajuririye icyo gihano cya burundu, yagize ati" Uyu mugore wandeze iki cyaha yarampimbiye kuko intandaro yabyo yaturutse ku kuba naramwishyuje umwenda yari ambereyemo bitewe n’ibintu yajyaga aza gufata mu iduka ryanjye ricuruza imboga nyuma yo kubura uko anyishyura ni bwo yangeretseho icyo cyaha ariko mu by’ukuri ntabwo nigeze mfata ku ngufu uwo mwana bandega w'imyaka ine".
Uyu musaza yasabye urukiko rw'ubujurire kuzashishoza neza mu guca urubanza kuko yagambaniwe bitewe n'ineza yagize yo kuguriza uwo mugore umushinja gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka ine.
Gusa nubwo yagaragaje ko uwo mugore yananiwe kumwishyura ahubwo agahitamo kumuhimbira icyaha cy’uko yafashe umwana we ku ngufu, ntabwo yigeze agaragariza urukiko uwo mwenda yishyuzaga uwo mugore.
Urukiko ruzasoma umwanzuro w'urubanza tariki ya 27 Werurwe 2024