Umuryango w'umukobwa wagabye igitero simusiga ku musore wanze gushaka umukobwa wabo

Jan 21, 2025 - 20:29
 0  902
Umuryango w'umukobwa wagabye igitero simusiga ku musore wanze gushaka umukobwa wabo

Umuryango w'umukobwa wagabye igitero simusiga ku musore wanze gushaka umukobwa wabo

Jan 21, 2025 - 20:29

Mu gace ka Karauli mu ntara ya Rajasthan mu Buhinde, habereye inkuru idasanzwe ubwo umuryango w’umukobwa warakazwaga bikomeye n’umusore wambitse impeta umukobwa wabo maze ntiyamurongora.

Uyu musore wari warambitse impeta yaje kubenga uwo yambitse impeta ku munsi w’ubukwe aho byarakaje umuryango w’umukobwa bigatuma ugaba igitero ku muryango w’uyu musore.

Ubwo bagabo igitero muri uru rugo, abagize umuryango w’umukobwa bari bariye karungu baje gufata murumuna w’umusore wabenze umukobwa wabo ni uko maze bamwogosha ubwanwa ku karubanda.

Nk’uko ikinyamakuru News18 cyabitangaje, uku kutumvikana kwatangiye ubwo mushiki w’umusore yanengaga umugeni, bigatuma umuryango w’umusore ufata icyemezo cyo gusubika ubukwe by’agateganyo.

Umuryango w’umugeni wararakaye cyane, bituma uza kugaba igitero mu rugo rw’umusore

Amashusho yerekana iyi iki gitero yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yaje kwamaganwa na benshi.

Umusore wabenze umukobwa yavuze iwabo w’umukobwa babahaye amafoto y’uzaba umugeni gusa ku munsi w’ubukwe basanga bazanye undi.

Yongeyeho ko batigeze bahagarika ubukwe burundu, ahubwo bari bakeneye umwanya wo gutekereza.

Umuryango w’umusore uvuga ko wahohotewe ku mugaragaro kandi ko hari ibimenyetso by’uko basabwa amafaranga ngo ikibazo gikemuke. Bavuze ko bateganya kwegera polisi ngo ikurikirane iki kibazo.

Nubwo polisi ikomeje gukurikiranira hafi aya makimbirane, ntacyo irakora kuko nta kirego cyatanzwe ku mpande zombi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06