Umuryango w’abantu 6 bapfuye ugwiriwe n’ikirombe

Nov 1, 2024 - 21:32
 0  368
Umuryango w’abantu 6 bapfuye ugwiriwe n’ikirombe

Umuryango w’abantu 6 bapfuye ugwiriwe n’ikirombe

Nov 1, 2024 - 21:32

Mu gihugu cya Zambia hakomeje gusakara amakuru y’urupfu rw’abantu umunani, barimo batandatu bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2024, Polisi yo muri iki gihugu yemeje aya makuru. Ivuga ko abapfuye nta ruhushya bari bafite rubemerera kujya mu kirombe bacukuragamo umuringa. Ni mu gace ka Chingola gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Lusaka.

Biravugwa ko hari abandi bagera kuri babiri bashoboye kurokoka iyi mpanuka, mu gihe undi umwe yaburiwe irengero. Ibi bibaye nyuma y’uko muri Zambia higanje ibikorwa bitemewe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, binahitana benshi.

By’umwihariko muri iki gihugu, ibirombe bikunze kugwira abantu biturutse ku mpamvu zirimo gucukura ahatemewe, inkangu ndetse n’imvura nyinshi. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06