Umuriro ukomeje kwaka! urugamba rwa FARDC na M23 rukomereje ku muhanda Rwindi-Kanyabayonga

Umuriro ukomeje kwaka! urugamba rwa FARDC na M23 rukomereje ku muhanda Rwindi-Kanyabayonga
Imirwano yakomeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024 hagati y’ingabo za Kongo, zishyigikiwe na wazalendo, n’inyeshyamba za M23 zikomeje gufata uduce twinshi.
Iyi mirwano ikomeye yakomereje ku muhanda wa Rwindi-Kanyabayonga.
Muri ako gace hari guturika ibisasu by’intwaro ziremereye n’izoroheje.
Bibaye mu gihe ku wa kabiri, Minisitiri w’intebe mushya wa Congo Judith Tuluka yagize ati: “Abanzi bacu bagomba kumenya ko amaherezo tuzatsinda.”
Amakuru aravuga ko M23 yafashe abasirikare batandatu bo muri Africa y’epfo ku rugamba ahitwa Gasengesi.
Aba basirikare boherejwe na SADC muri Operasiyo yo kurwanya M23 yitwa SAMIDRC ariko amakuru aravuga ko batamerewe neza ku rugamba.
Umutwe wa M23 bivugwa ko uri mu biganiro na SANDF kugira ngo irekure aba basirikare cyane ko ibabitse nk’imfungwa ubu.