Umuraperi Jay C ari kurira ayo kwarika nyuma yo gusabwa ibirenze birimo no kwisenyera

May 21, 2024 - 09:26
 0  135
Umuraperi Jay C ari kurira ayo kwarika nyuma yo gusabwa ibirenze birimo no kwisenyera

Umuraperi Jay C ari kurira ayo kwarika nyuma yo gusabwa ibirenze birimo no kwisenyera

May 21, 2024 - 09:26

Umuraperi Jay C yatakambiye Umujyi wa Kigali, awusaba kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bw’aho afite restaurant mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Rwimbogo.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ishimwe Diane, Umugore wa Jay C ari nawe muyobozi wa Restaurant yitwa Runway view, yamutakambiye asaba ko bahabwa amezi 12 mbere yo gusenya ubwugamo bari baherutse kuzuza mu busitani buri imbere ya restaurant yabo.

Muri iyi baruwa, basabye amezi 12 kuko mu gihe bubakaga ubusitani n’ubu bwugamo bari bafashe inguzanyo ya banki, bityo guhita babusenya byabashora mu gihombo gikomeye.

Iyi baruwa bandikiye Umujyi wa Kigali ku wa 15 Gicurasi 2024 ikagezwa ku biro byawo ku wa 16 Gicurasi 2024, yasubizaga iyo bandikiwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarugunga ku wa 6 Gicurasi 2024 abasaba kwisenyera ubwugamo bari bujuje mu busitani biyubakiye bitarenze iminsi ibiri.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yamenyesheje Jay C ko mu igenzura ryakozwe, byagaragaye ko ubu bwugamo bwubatse ku butaka bwa Leta bityo ari ubw’Umujyi wa Kigali.

Jay C yavuze ko atumva impamvu bari guhatirwa kwisenyera ubwugamo bubatse mu gihe bamaze igihe bita kuri ubu butaka ntawe ubabuza kubukoresha.

Ati "Kuva babarira nyiri hano ahasigaye hadakoreshejwe ku butaka yari yaherewe ingurane yatangiye kuhitaho, ubwo twatangiraga kuhakorera natwe tuhitaho tuhubaka ubusitani ari nabwo bwari bwuzuyemo ubwugamo bw’abakiliya bacu."

Jay C wari watangiye gukorera kuri ubu butaka yahise ahubaka restaurant bise ‘Runaway view’, atangira kubungabunga igice cyari cyasigaye kidakoreshejwe ku cyari cyaguzwe n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 20 Gicurasi 2024 inzego zitandukanye zageze ahari iyi restaurant bashaka kuhasenya, icyakora abasaba ko bamwihanganira akabanza gusubizwa.

Abari boherejwe gusenya basubiyeyo batabikoze icyakora basiga bamubwiye ko agomba kwisenyera bitarenze amasaha 24 bitaba ibyo bakaza kwisenyera.

Jay C yeretse umunyamakuru ubutumwa yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga amutakambira ngo byibuze areke bategereze icyemezo cy’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyane ko atari no kubona uko yisenyera kuko arwarije umwana we mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, undi amubera ibamba yongera kumumeyesha ko yakubahiriza ibyo yasabwe.

Ku rundi ruhande uyu muraperi ahamya ko yari yubatse ubu bwugamo akoresheje ibikoresho byimukanwa kuko yari yiteguye ko igihe cyose Umujyi wa Kigali wahamusaba yahita ahasubiza.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270