Umupolisi wa Canada arashinjwa guha u Rwanda amakuru y’ibanga

Umupolisi wa Canada arashinjwa guha u Rwanda amakuru y’ibanga
Constable Elie Ndatuje wo muri Polisi ya Canada (RCMP), arashinjwa guha Guverinoma y’u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye ruriya rwego akorera.
Uyu mupolisi w’imyaka 36 y’amavuko usanzwe akorera mu ntara ya Alberta, ubutabera bwa Canada bumukurikiranyeho ibyaha bibiri. Ni ibyaha birimo kutubahiriza icyizere no gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ashinjwa kandi kutubahiriza ikizere binyuze mu gutanga amakuru y’ibanga yerekeye umutekano.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Ndatuje yatawe muri yombi.
RCMP ivuga ko "yinjiye muri sisitemu zibitsemo amakuru y’ibanga ya RCMP mu rwego rwo guha ubufasha igihugu cy’amahanga".
Inyandiko z’urukiko rw’i Alberta zerekana ko Ndatuje aregwa kohereza "muri Repubulika y’u Rwanda amakuru y’ibanga yo mu kigo cya Polisi ya Canada kibikwamo amakuru".
CBC News ivuga ko ibyaha uyu mupolisi akekwaho kubikora muri Mata 2022.
Kuri ubu Ndatuje utuye mu gace ka Chestermere, ari kuburana adafunze nyuma yo kwemera ko pasiporo ye ifatirwa no kutarenga intara ya Alberta.
Ku wa 11 Werurwe ni bwo biteganyijwe ko azongera kugezwa imbere y’ubutabera.
Polisi ya Canada nyuma yo kumenya ko uriya mupolisi yayinjiriye, ivuga ko ikomeje gukora iperereza ku byaha aregwa ariko inakaza ingamba zo kurinda amakuru y’ibanga ayerekeye.