Umupilote w’Umunyarwandakazi yatumye Abanya-Kenya bacika ururondogoro

Jun 1, 2024 - 07:46
 0  552
Umupilote w’Umunyarwandakazi yatumye Abanya-Kenya bacika ururondogoro

Umupilote w’Umunyarwandakazi yatumye Abanya-Kenya bacika ururondogoro

Jun 1, 2024 - 07:46

Umukobwa witwa Huguette Umuhoza, usanzwe ari umupilote yavugishije Abanya-Kenya amangambure kubera ikimero cye.

Umuhoza asanzwe ari mu bakobwa bakurikirwa cyane mu Rwanda kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 110 bahoza akajisho ku mafoto n’amashusho abasangiza.

Kuri ubu uyu mukobwa yavugishije Abanya-Kenya nyuma y’ifoto ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yashyizwe hanze n’umushoramari wo muri iki gihugu witwa Khalif Kairo bafashe bari kumwe, yanatumye abantu bashakisha andi mafoto ye.

Uyu mugabo yanditse ati “Nashyitse amahoro, izina rye ni Iggy. Umupilote w’indashyikirwa ukomoka mu Rwanda.’’

Abanya-Kenya bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko ubwiza bwa Umuhoza Huguette burangaza umuhisi n’umugenzi.

Nk’uwitwa @CaptainDominicO yanditse ati “Baravuga ngo mbere yo gukora ubukwe ugomba kubanza gusura u Rwanda.’’

Undi yanditse ati “Wampaye nimero ye ya telefoni.’’

N’abandi benshi banditse bagaragaza ko uburanga bw’uyu mukobwa bwabashituye ku rwego ruhambaye.

Amakuru ahari agaragaza ko Huguette Umuhoza yize ibijyanye no gutwara indege mu ishuri rya ‘Africa aviation academy’ ryo muri Afurika y’Epfo.

Khalif Kairo niwe washyize hanze ifoto ari kumwe n'uyu mukobwa, bivugisha benshi
Uyu mukobwa akurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga
Ubwiza bw'uyu mukobwa burangaza abahisi n'abagenzi
Ikimero cya Umuhoza Huguette cyavugishije Abanya-Kenya
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461