Umupadiri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza

Jan 29, 2024 - 16:36
 0  594
Umupadiri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza

Umupadiri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza

Jan 29, 2024 - 16:36

Igipolisi cya Uganda gikorera mu Karere ka Busia cyataye muri yombi umupadiri ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 urimo kurangiza amashuri abanza.

Abapolisi bakuye uyu mupadiri ku cyicaro cya Paruwasi ya Dabani, aho yakoreraga, bamufungira gato kuri station ya police ya Dabani, mbere yo kumwohereza kuri Station ya polisi muri Busia.

Abapolisi bo kuri station ya polisi ya Dabani, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bapimye uwo mukobwa bagasanga yarasambanyijwe, mu gihe ibizamini kuri uyu wihaye Imana bigaragaza ko yakoze imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bapolisi wavuganye na Daily Monitor ati “ Turimo kugenzura ko ukekwaho icyaha adafite HIV, nubwo ibizamini bya Human Chorionic Gonadotropin (gutwita) ku mukobwa byagarutse ari negative,”

Kuri station ya polisi ya Busia, aho ukekwaho icyaha yoherejwe, umwe mu bapolisi baho bavuze ko uyu mupadiri ari umusinzi kandi yatitiraga.

Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha n’iperereza mu Karere ka Busia, Tibbs Asiimwe, yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mupadiri ariko yongeraho ko yahise arekurwa nyuma yo kubona ubuzima bwe butangiye kumerera nabi muri kasho yabo.

Ati “ Byari bigoye kumurekera muri kasho za polisi uyu munsi (kuwa Mbere). Twagize ubwoba ko ashobora guteza ibibazo tumurekura by’agateganyo kugirango abashe kwivuza, akazagaruka muri iki cyumweru tukamugeza mu rukiko,”

Ibi biravugwa mu gihe imigenzo ya Kiliziya Gaturika ibuza abihaye Imana gushaka ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bagize umuryango w’uwahohotewe avuga ko ukekwa yatawe muri yombi nyuma y’uko ngo acyuye uyu mukobwa iwabo nyuma yo kumara iminsi ine hatazwi aho aherereye. Uyu mukobwa kandi yari aherutse gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501