Umunyezamu ukomeye ukinira ikipe ya hano mu Rwanda yafashwe atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.

Mar 1, 2024 - 07:12
 0  270
Umunyezamu ukomeye ukinira ikipe ya hano mu Rwanda yafashwe atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.

Umunyezamu ukomeye ukinira ikipe ya hano mu Rwanda yafashwe atwaye imodoka yanyweye ibisindisha.

Mar 1, 2024 - 07:12

Umunyezamu wa Bugesera FC, Habarurema Gahungu, yatawe nuri yombi na Polisi y’Igihugu Ishami ryo mu muhanda nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.

Gahungu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi, Ishami rya Bugesera, yafashwe ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024 ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali agana mu Karere ka Bugesera.

Amakuru yemeza ko uyu Munyezamu atazagaragara mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 23 Bugesera FC izakiramo Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 kuri Stade ya Bugesera.

Gahungu yafashwe yanyoye ibisindisha nyuma y’uko Ikipe ya Bugesera FC yishyuye abakozi bayo imishahara y’amezi atanu icyarimwe yari ibabereyemo.

Umunyezamu wa Bugesera FC, Habarurema Gahungu yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461