Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ari mumazi abira nyuma yo kwiba inkende 31 ndetse n’inzoka 7 z’ubumara

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ari mumazi abira nyuma yo kwiba inkende 31 ndetse n’inzoka 7 z’ubumara
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na polisi kubera ibyaha ashinjwa byo gushimuta inkende 31, ndetse n’inzoka z’ubumara 7, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu munyeshuri ufunzwe yitwa Lubega Frederick w’imyaka 24, amakuru ahari avuga ko yafashwe ari kumwe na mugenzi we witwa Isborn Ankunda we akaba akekwaho kuba rushimusi w’inyamaswa mu gace ka Makindye.
Itabwa muri yombi ry’aba bombi ryemejwe n’umuvugizi wa polisi Fred Enanga. Uyu muyobozi yahishuye ko bafashwe bafite inkende 22 zo mu bwoko bw’umukara n’umweru, hamwe n’izindi 9 z’umukara utavangiye. Byongeyeho kandi bari banafite inyamaswa zifite ubumara [inzoka].
Umuvugizi wa polisi yemeje ko bakimara gutabwa muri yombi, inkende 31 ndetse n’inzoka 7 byahise bishyikirizwa urwego rushinzwe kurengera ibinyabuzima byo mu gasozi muri Uganda ’UWA’. Gusa ariko hari zimwe zari zamaze gupfa.
Ubwo umunyeshuri yafatwaga byari mu gitondo cya tariki ya 9 Kamena 2024. Icyo gihe inyamaswa akekwaho gushimuta zari zifungiranye mu bikarito 15 akaba yaravumbuwe ubwo yageraga ahitwa Kikorongo mu gihe bamusakaga.
Bwana Enanga yavuze ko nka polisi batewe impungenge n’ibikorwa byibasira inyamaswa bitubahirije amategeko. Yongeyeho ko kuba bataye muri yombi abafashwe bizagabanya abishora mu bikorwa byo gushimuta no kugurisha inyamaswa kuko bihanwa n’amategeko.
Akenshi amafaranga ava mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa yifashishwa mu gutera inkunga udutsiko tw’amabandi, bikabangamira urusobe rw’ibinyabuzima, ibintu bishobora kubangamira n’ituze ry’abaturage muri rusange.
Biteganyijwe ko yaba umunyeshuri ndetse na mugenzi we bose bazagezwa imbere y’urukiko bashinjwa ibyaha byo kwiba no gutunga ibinyabuzima mu buryo budakurikije amategeko.
Mu gihe baba bahamijwe ibyo bashinjwa bashobora no gusabirwa gufungwa burundu, nubwo nta byinshi biratangazwa ku gihe bazaburanira.