Umunyamakuru yafunzwe akekwaho kuriganya umuganga arenga miliyoni 1Frw ngo azamufashe kuba umudepite

Umunyamakuru yafunzwe akekwaho kuriganya umuganga arenga miliyoni 1Frw ngo azamufashe kuba umudepite
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abitwaza akazi cyangwa inshingano bafite bakariganya abandi babizeza kubakemurira ibibazo bafite bakabatwara amafaranga yabo, babizeza ubuvugizi cyangwa kubakemurira ibibazo.
RIB yatangaje uku kuburira nyuma y’uko ifunze uwitwa Ndungutse Abdul Karim, usanzwe ari umukozi wa Kivu News 24, ukurikiranyweho kuba mu bihe bitandukanye yarasabye umuganga ukorera mu bitaro bya Leta amafanga angana na 1,200,000 Frw, amwizeza kumufasha agashyirwa ku rutonde rw’abakandida b’Abadepite.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu Ndungutse Abdul Karim yafashwe amaze kwakira agera kuri 1,200,000Frw, harimo ayo yakiriye mu ntoki no kuri telefone.
Ukekwaho icyaha ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Ati “Ndungutse Abdul Karim, akurikiranywaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganwa n’ingingo yi 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganyirijwe igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 3000000 ariko atarenze 5000000.