Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamenyekanye kuri radio Rwanda ubu afungiwe i Mageragere azira icyaha gikomeye

Apr 22, 2024 - 07:54
 0  935
Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamenyekanye kuri radio Rwanda ubu afungiwe i Mageragere azira icyaha gikomeye

Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamenyekanye kuri radio Rwanda ubu afungiwe i Mageragere azira icyaha gikomeye

Apr 22, 2024 - 07:54

Umunyamakuru Jean Jules Mazuru wamamaye kuri Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’igifaransa, afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu munyamakuru wari umaze igihe atumvikana kuri radio , amakuru dukesha umuyoboro wa YouTube ’Umuseke tv’ , avuga ko J. Jules Mazuru yafunzwe nyuma yo kugwa gitumo asambanya umwana utarageza ku myaka 18.

Mu nkuru yatambutse kuri uyu muyoboro mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamakuru bavuga ko ubwo bamusuraga aho afungiwe i Mageragere , yababwiye ko aburana yemera ibyaha ko uyu mukobwa yamusambanyije, ariko akavuga ko ashobora kuba yaragambaniwe dore ko ngo yari umwe mu bakora umwuga wo kwicuruza.

Umunyamakuru ati" Yambwiye ko ngo aburana yemera ibyaha.... ntabwo twasomye irangizarubanza ,ariko turaza kuribashakira tuzaribabwire mu biganiro byacu bizakurikira ariko aregwa gusambanya umwana (Child Defilement).

We avuga ko bashobora kuba baramugambaniye ariko akavuga ko yemera icyo cyaha kandi akaba yiteguye kujurira kugirango abashe kuba yagabanyirizwa igihano cyangwa anakigirweho umwere."

Jean Jules Mazuru ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ubwo yavugaga amakuru mu rurimi rw’igifaransa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Yakoze kuri Contact Fm, City Radio no kuri Radio Rwanda , ndetse ngo akaba yari asigaye akora ku gitangazamakuru kimwe cyandikirwa ku muyobora wa murandasi.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501