Umunyamakuru Anita Pendo yahawe ikaze na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

Mar 29, 2024 - 07:24
 0  241
Umunyamakuru Anita Pendo yahawe ikaze na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

Umunyamakuru Anita Pendo yahawe ikaze na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

Mar 29, 2024 - 07:24

Umunyamakuru Anita Pendo uri mu bahataniye ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’ bitangirwa muri Ghana, yagezeyo ahabwa ikaze na Ambasaderi w’ u Rwanda, Rosemary Mbabazi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Anita Pendo wamaze kugera mu mujyi wa Accra yavuze ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda wamuhaye ikaze.

Ati “Ni ibintu bishimishije kwakirwa na Ambasaderi, yambwiye ko yishimiye iyi ntambwe ahamya ko bandi hafi nk’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.”

Binyuze ku rubuga rwa Instagram, umuryango Ladies in Media Organization ukorera muri Ghana, uherutse gutangaza Anita Pendo nk’umwe mu bagore bahatanye mu bihembo utegura bya ‘Ladies in Media’ bizatangwa ku wa 30 Werurwe 2024.

Anita Pendo uhatanye muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, yatangaje ko yiteguye kuzana iki gihembo mu Rwanda, agahigika abagore baturuka mu bihugu birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Ghana n’ahandi.

Anita Pendo ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.

Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06