Umunyabigwi Lionel Messi yahishuye ikipe azasorezamo gukina ruhago

Umunyabigwi Lionel Messi yahishuye ikipe azasorezamo gukina ruhago
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi avuga ko yiteze kurangiriza umwuga we mu ikipe ya Inter Miami akinira ubu.
Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani yinjiye muri iyi kipe ikina Major League Soccer avuye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi ya 2023,ibi inshuro ya mbere akiniye umupira w’amaguru hanze y’Uburayi.
Messi w’imyaka 36, yasobanuye mu ntangiriro z’uku kwezi ko atarafata umwanzuro niba azakina igikombe cy’isi 2026 na Argentine, kandi avuga ko atewe ubwoba no "gutekereza ku iherezo ry’umwuga we wo gukina umupira w’amaguru".
Abajijwe niba inter Miami izaba ikipe ye ya nyuma mu kiganiro na ESPN, Messi yasubije ati: "Yego. Ndatekereza ko ari yego. Kuri ubu ndatekereza ko izaba ikipe yanjye ya nyuma, yego. "
Messi yakiniye imikino 29 Inter Miami mu mwaka we wa mbere,atsinda ibitego 25 n’imipira yabivuyemo 16.
Yari umwe mu mu batwaye igikombe cya 2023 Leagues Cup, atsinda igitego ku mukino wa nyuma kandi yinjiza penaliti mu gihe cyo kuzitera,Inter Miami itwara igikombe cyacyo cya mbere.