Umunya-Syria uri mu bimukira Leta y’u Bwongereza igomba kohereza mu Rwanda, yatangaje ko akihagera azahita yiyahura igitaraganya

May 9, 2024 - 06:59
 0  530
Umunya-Syria uri mu bimukira Leta y’u Bwongereza igomba kohereza mu Rwanda, yatangaje ko akihagera azahita yiyahura  igitaraganya

Umunya-Syria uri mu bimukira Leta y’u Bwongereza igomba kohereza mu Rwanda, yatangaje ko akihagera azahita yiyahura igitaraganya

May 9, 2024 - 06:59

Umunya-Syria uri mu bimukira Leta y’u Bwongereza igomba kohereza mu Rwanda, yatangaje ko akihagera azahita yiyahura ngo kuko u Rwanda atari igihugu gitekanye kuri we.

Uyu ikinyamakuru The Guardian cyahinduriye amazina kikamwita Khaled, ari mu bimukira bafungiwe mu kigo gihurizwamo abimukira cya Colnbrook aho we na bagenzi be bazavanwa bazanwa mu Rwanda.

Khaled wageze mu Bwongereza muri Kamena 2022 avuga ko we na bagenzi be bamaze kurambirwa guhora babwirwa ko bazazanwa mu Rwanda.

Ati: "Buri wese hano amaze kunanirwa cyane kubera u Rwanda. Ntidushobora kurya cyangwa ngo dusinzire. Nimuriwe muri Syria mpafungirwa imyaka icyenda ndetse nafungiwe nanicirwa urubozo muri Libya."

Uyu yavuze ko gufungwa kenshi bimutera imbamutima zo guhorana ubwoba, ibimutera impungenge z’uko azatekana mu gihe azaba ageze mu Rwanda.

Yagize ati: "Icy’ingenzi ku mwimukira ni ugutekana. Sinzatekanira mu Rwanda. Nibashobora kunyogerezayo nzahita niyahura nkigera muri icyo gihugu".

Khaled yunzemo ko akimenya amakuru y’uko azoherezwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023 yagize "ubwoba bwinshi".

Undi mwimukira wageze mu Bwongereza nyuma yo kwimwa ubuhungiro n’ibihugu by’u Butaliyani n’u Bufaransa yagezemo avuye i Darfur muri Sudani, yavuze ko afite ubwoba bwo gusubizwa ku mugabane wa Afurika yahunze abona ko udatekanye. 

Ati: "Nkimenya gahunda ya Guverinoma yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu ntangiriro za 2023, nagize ubwoba bwinshi. Nacitse igihugu cya Afurika kubera ko cyari kudatekanye bityo mfite ubwoba bwo gusubizwa mu kindi gihugu cya Afurika kubera ko mbizi neza ko kizaba kidatekanye".

Kuri ubu harabura ibyumweru bike ngo u Bwongereza butangire kohereza mu Rwanda abimukira ba mbere, bijyanye no kuba iyo gahunda yaramaze guhabwa umugisha n’abarimo umwami Charles III.

Abimukira bagaragaza ko badashira amakenga u Rwanda mu gihe Leta y’u Bwongereza yarwemeje nk’igihugu gitekanye bakoherezwamo.

Kuri ubu Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yahaye abimukira bazoherezwa mu Rwanda igihe cy’icyumweru kimwe nka nyirantarengwa yo kuba bitambitse kuba bakogerezwa mu Rwanda biciye mu nkiko. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06