Umuntu muzima ushaka kubaho neza muri iy'isi akwiye gutekereza kuri ibi bintu

Aug 17, 2024 - 14:56
 0  723
Umuntu muzima ushaka kubaho neza muri iy'isi akwiye gutekereza kuri ibi bintu

Umuntu muzima ushaka kubaho neza muri iy'isi akwiye gutekereza kuri ibi bintu

Aug 17, 2024 - 14:56

Abahanga mu mitekerereze ya muntu, bavuga ko umuntu nibura agira amahitamo ibihumbi 35 ku munsi, byose bigakorerwa mu bwonko mu kanya nk’ako guhumbya, aho umuntu abanza kwiganiriza, akihata ibibazo, ubundi bikarangira ageze ku mwanzuro, ariko hakaba ibibazo umuntu muzima akwiye kwibaza mbere y’uko ava mu mubiri.

Buri muntu agira umwanya wo kwiganiriza ku munsi, ndetse abahanga mu itumanaho n’indimi, bavuga ko ibyo umuntu avuga byose aba yabanje kubyiganirizaho mu bwonko, ari na byo bituma umuntu atanga igitekerezo bamwe bakumva gifite ireme, mu gihe abandi batanga ibiterezo bidafututse.

Byose biba byahereye mu kwiganiriza mu bwonko bwa muntu, ku buryo iyo umuntu ari wenyine agira umwanya uhagije wo kugira ibibazo yibaza, rimwe na rimwe bikaza birenze imyumvire ye, bigatuma ibitekerezo bye bitarenga umutaru.

Kuki ndiho?

Umuntu wese ku Isi yibaza cyangwa se yibazaga iki kibazo ati “kuki ndiho” kandi koko ku batemera science ntibanemere Imana, bibaza ukuntu umuntu, inyamaswa, ndetse n’ibindi biremwa byose byabayeho.

Iyo umuntu yuririye kuri iki kibazo, hari ibindi byinshi bizamuka mu bitekerezo bye, nk’inkomoko ye, ababyeyi be, bo bakomotse kuri nde, abo bakomotseho se bo bakomotse kuri nde, ugakomezaaa kugeza igihe iherezo ry’iki kibazo riburiye mu biterezo bya muntu.

Nanone kandi nubwo hari abavuga ko umuntu yaremwe n’Imana, abandi bakavuga ko habayeho ibishingiye kuri science hakabaho iturika ry’akantu gato, kavuyemo ibiri ku isi byose, ariko benshi mu bafashe umwanya wo kwibaza iki kibazo, bibaza uko umuntu wa mbere yabayeho, aho we yaje aturuka, uko yaje kororoka, kugera aho bibereye benshi amayobera.

Ibi kandi iyo umuntu afashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho, bimufasha kumva ko yaje mu Isi kugira ngo agire icyo ayikoraho, bityo bigatera umuntu umwete wo kuzuza no gutunganya inshingano zose yaba afite.

Ese abapfuye bajya he?

Abemeramana bo bemeza ko hapfa umubiri ariko roho yo ihoraho iteka, ndetse bakanabigaragariza mu mvugo zikoreshwa iyo umuntu yapfuye, aho bamwe bavuga ko ‘yavuye mu mubiri’, ‘yashizemo umwuka’, ‘yitabye Imana’,…

Kiliziya Gatulika yo inavuga ko Roho z’abapfuye hari ahantu ziba ziteraniye [muri Puligatori]. Hari n’abigira hirya y’ibi bakavuga ko hazabaho umuzuko w’abapfuye, ubundi bose bakagaruka ku Isi, bagacirwa imanza z’ibyo bakoze n’uko bitwaye mu gihe bari bakiri bazima.

Ni mu gihe hari n’abavuga ko iyo umuntu apfuye, ibye biba birangiriye aho, ndetse ko nta handi hantu ajya cyangwa ngo kimwe mu bice by’ibyari bimugize, bigire ahandi bijya nk’uko hari ababitekereza uko.

Iki kibazo na cyo ni kimwe mu bikwiye kujya byibazwa na muntu mu gihe akiri muzima, kuko gishobora kumwibutsa ko hari iherezo y’ubu buzima tubona, kandi ko ibizakurikiraho atabizi, bityo ko ibyo mu gihe azi akwiye kubigenderaho akagira uburyo abyitwaramo.

Abahanga bavuga ko uretse kuba ibi bibazo byafasha umuntu kugira uko yitwara mu muryango mugari, ariko bishobora no kwagura imitekerereze ye yanamuganisha kubaho atagize uwo abangamira.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268