Umunsi Perezida Ndayishimiye akubitwa iz’akabwana ashinjwa kuba umwicanyi, arasabira abayobozi b'abarundi nabo kujya bakubitwa

Mar 19, 2024 - 07:35
 0  319
Umunsi Perezida Ndayishimiye akubitwa iz’akabwana ashinjwa kuba umwicanyi, arasabira abayobozi b'abarundi nabo kujya bakubitwa

Umunsi Perezida Ndayishimiye akubitwa iz’akabwana ashinjwa kuba umwicanyi, arasabira abayobozi b'abarundi nabo kujya bakubitwa

Mar 19, 2024 - 07:35

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yigeze gukubitwa inkoni zikamusema akekwaho ubwicanyi, agaragaza ibiboko nk’umuti mwiza ubereye abayobozi bo mu Burundi badakora neza uko bikwiye.

Ndayishimiye yabitangaje ku wa 7 Werurwe, ubwo yari mu ntara ya Bujumbura aho yaganiriraga n’abakuriye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

Ni ikiganiro cyibanze ku bibazo byugarije umujyi wa Bujumbura, by’umwihariko ikibazo cy’umwanda ugaragara muri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’u Burundi w’ubucuruzi.

Yavuze ko abayobozi bagiye bakubitwa byatuma babasha kwikosora.

Yagize ati: "Abayobozi baba bayobora aho hantu [harangwa umwanda] njyewe nabuze igihano twabaha. Aho none ntidukwiye kugarura ikiboko cya mbiligi? Erega Ababiligi kugira ngo badu-formate bazanye ikiboko barakiduhura tubona kujya twemera ibyo bavuga".

"Njyewe ndabizi ko uwazajya afata umuyobozi wa karitsiye irimo umwanda akamuha igiti, indembo 20, ndabizi ko mwahita mubireka. Ntimwakongera gutuma ibintu byononekara."

Ndayishimiye yavuze ko impamvu abayobozi babona ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho ari ukubera ko bibwira ko nta wabakoraho.

Yunzemo ati: "Njyewe ariko mureke mbabwire, hagize ubakubita inkoni 20 mu gihe dusanze iwawe hari akajagari, ntimwasubira mwahita muba ’serieux’."

Perezida w’u Burundi yavuze ko azi umumaro w’inkoni, kuko ngo mu 1998 yigeze gukubitwa ibiboko bikamusema, nyuma yo gufatwa ashinjwa kuba umwicanyi.

Ati: "Abavuga ngo inkoni ivuga igufwa ntivuna ingeso, sha, ukubiswe inkoni ebyiri ntiwakwemera ko bagukubita indi kabisa. Erega shahu nigeze gukubitwa inkoni! Kandi si kera da kuko ni mu 1998. Nakubiswe inkoni! Ni abantu bari bambeshyeye sha bavuga ngo ndi umwicanyi, baramfata banjyana kunyica urubozo. Bampaye igiti kabisa, ni cyo gituma mvuga ngo bakabaye bakubitwa".

Ndayishimiye yavuze ko abandi bagakwiye kuba bakubitwa ikiboko harimo abanyereza amafaranga y’igihugu n’abarya ruswa.

Ati: "Ku bwanjye ntabwo bagakwiye kujya bafungwa, bagakwiye kujya babaha inkoni gusa. Sha, uzi gukubitwa wambaye ’costume’ cyangwa kugutuka uri kumwe n’umugore n’abana bawe? Ntabwo ushobora kongera gukosa".

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501