Umukozi wakoraga murugo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwiba abana babiri agahita aburirwa irengero

Jan 14, 2025 - 12:13
 0  664
Umukozi wakoraga murugo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwiba abana babiri agahita aburirwa irengero

Umukozi wakoraga murugo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwiba abana babiri agahita aburirwa irengero

Jan 14, 2025 - 12:13

Umugabo witwa Mohammed Kassimu, yasabye inzego zibishinzwe ku Mufasha gushakisha Umukozi wo murugo wamwibye abana babiri agahita aburirwa irengero.

Uyu Mohammed Kassimu, Utuye ahitwa Temeka muri Dare es Salaam, yatangarije kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania ko atakiraryama kubera gushakisha abana be babiri bibwe n'umukozi wo murugo wari uhamaze iminsi itatu gusa atangiye akazi. 

Kassimu yagize ati" kuri iki cyumweru Umukozi wo murugo yafashe abana banjye babiri umwe w'umuhungu ndetse n'undi w'umukobwa, arabajyana avuga ko agiye guhaha kuri butike, ariko nyuma yo kugenda twakomeje gutegereza tubona burije tumuhamagaye dusanga Telefone yavuyeho ndetse tugerageje no guhamagara abantu bari baduhaye uwo mukobwa dusanga nabo telephone zavuyeho, bigaraga ko uwo mukozi yari yaje kwiba abana gusa kuko yari ahamaze iminsi itatu gusa."

Kassimu yasabye inzego zibishinzwe ndetse n'undi muntu wese ku Mufasha gushakisha abo bana.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06