Umukobwa yagaragaye yapfuye nyuma yo kujya kwizihiza umunsi wa Saint Valentine n'umukunzi we

Feb 14, 2025 - 07:24
 0  1273
Umukobwa yagaragaye yapfuye nyuma yo kujya kwizihiza umunsi wa Saint Valentine n'umukunzi we

Umukobwa yagaragaye yapfuye nyuma yo kujya kwizihiza umunsi wa Saint Valentine n'umukunzi we

Feb 14, 2025 - 07:24

Kuri uyu wa gatanu yariki ya 14 Gashyantare 2025 ni umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin, mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y'umukobwa wari wagiye kwizihiza uwo munsi wa Saint Valentine n'umukunzi we nyuma baza kubona umurambo we.

Amakuru avuga ko umukobwa witwa Risper Ng’endo, w'imyaka 26, wari utuye mu gace ka Kirima mu Ntara ya Kirinyaga, yagaragaye yitabye Imana nyuma yaho yari yafashe urugendo rwerekeza muri Nairobi aho yari yagiye kwizihiza umunsi wa Saint Valentine hamwe n'umukunzi we.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, cyanditse ko uyu nyakwigendera Ng'endo, yasezeye mu rugo tariki ya 1 Gashyantare 2025, ababwira ko agiye gusura umuhungu w'inshutiye bari bamaranye imyaka itandatu bakundana ndetse n'iwabo bakaba bari bazi uwo musore.

Uyu mukobwa akigera kuri uwo musore bakundana, yahise ahamagara murumuna we amubwira ko yagezeyo. 

Nibwo bahise bamenyesha Polisi maze batangira gushakisha aho umwana wabo yaba ari, tariki ya 6 Gashyantare 2025 nibwo Polisi yahise imenyesha ko babonye umurambo w'umwana wabo.

Gusa kugeza ubu ntabwo uwo musore bicyekwa ko yaba ariwe wagize uruhare mu rupfu rw'uwo mwana wabo ntabwo aratabwa muri yombi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06