Umukobwa w'uburanga buhebuje ari kubyinira kuru koma nyuma yuko umukunzi we wamucaga inyuma yaje kwandura SIDA

Umukobwa w'uburanga buhebuje ari kubyinira kuru koma nyuma yuko umukunzi we wamucaga inyuma yaje kwandura SIDA
Hagati y’abakundana, nta n’umwe uba wifuza ko mugenzi we yamuca inyuma cyakora n’abagerageje kubikora bikunze kurangira ariryo herezo ryo kubana kwabo.Uyu mugore we yagaragaje ko yahuye n’ikibazo cy’umusore bakundanye amezi 5 akajya amuca inyuma kugeza yanduye SIDA.
Uyu mukobwa w’uburanga budasanzwe , yagaragaje ko gucibwa inyuma n’umukunzi we bari bakundanye amezi agera kuri 5, byamuteye agahinda ndetse bikaba ihurizo kuri we.
Iyi nkuru yabariraga abandi , yari ikubiyemo amasomo yashakaga ko biga , bakigira k’ubuzima bwe n’umukunzi we wari yaramurembeje ariko bikarangira yangije ubuzima bwe.
Kubwe ngo yumvaga ko n’ubwo umukunzi we yamuca inyuma yakoresha ubwirinzi (agakingirizo) ariko ngo ntabwo yigeze akikoza kuko mu gihe gito atangiye kuryamana n’abandi bagore n’abakobwa yatangiye kumubonaho ikimenyetso.
Agitangira kubona ibyo bimenyetso, uyu mukobwa ngo yagiriye inama yo kujya gushaka umuti kwa muganga agamije kumufasha koroherwa.Ati:”Ntayandi mahitamo narimfite uretse kujya kwa muganga kugisha inama kabone n’ubwo nari mpangayitse nababajwe nawe”.
Uyu mukobwa yavuze ko yaje gusiga uyu mukunzi we , agashaka undi mugabo ndetse ngo kugeza ubu ameze neza kuko atigeze aheranwa n’agahinda.
Ibi yabivuze ngo agambiriye kwigisha bagenzi be bahungabanywa n’abo bakunda, ubuzima bwabo bugahita bwangirika , ababwira ko kugeza ubu afite umwana w’umukobwa.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’uwitwa Instablog9ja dukesha iyi nkuru.
Kugerageza gukundana n’umuntu utagukunda kuri we ngo ni ikigeragezo kuko mu byo yakoze byose nta nakimwe yigeze ashimirwa.