Umukobwa w'imyaka 27 yafunzwe azira kwigurisha ku giciro cyo hejuru cyane

Umukobwa w'imyaka 27 yafunzwe azira kwigurisha ku giciro cyo hejuru cyane
Umunyamideli Merve Taskin w’imyaka 27 ukomoka muri Turukiy yafungiwe mu rugo nyuma yo gutangaza ko azamara ijoro rya Saint-Valentin n’umukunzi umwe uzishyura ibihumbi 9 by’amapawundi (asaga 14,000,000 Frw).
Uyu mukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zicuruza amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ibi binyuze ku rubuga X (Twitter) aho afite abamukurikira barenga 124,000.
Nyuma yo kubishyiraho, nkonti ye yahise yamamara cyane, bituma inzego z’umutekano zibyinjiramo aza gufatwa ku wa 14 Gashyantare akurikiranyweho gutanga serivisi z’ibiterasoni ku giciro cyo hejuru.
Bukeye bwaho, ku wa 15 Gashyantare, Urukiko rwa Caglayan rwategetse ko afungirwa iwe mu gihe igipolisi kiri gukora iperereza kuri telefoni ye na konti ze akoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa Taskin yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa, yavuze uko yamaze ijoro muri kasho hamwe n’abakora uburaya, agaragaza ukuntu ibihe arimo bitangaje.
Si ubwa mbere agize ibibazo n’amategeko, kuko mu 2021 yakatiwe amezi atanu y’igifungo nyuma yo gushyira hanze amafoto y’urukozasoni yafatiye mu mujyi wa Amsterdam.