Umukobwa w'imyaka 19 yatwitse inzu y’umuryango w’umusore bakundanaga irashya ihinduka ivu

Umukobwa w'imyaka 19 yatwitse inzu y’umuryango w’umusore bakundanaga irashya ihinduka ivu
Mu gihugu cya Gambia, umukobwa w’imyaka 19 witwa Ramatoulie Baldeh yafunzwe akekwaho gutwika inzu y’umuryango w’umusore bakundanaga, iherereye mu gace ka Kerr Sering.
Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki 4 Gashyantare 2025, nyuma y’amakimbirane hagati ye n’uyu musore bakundana. Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Gambia avuga ko uyu mukobwa yafashe igikapu cy’imyanda maze akagitwikira ku buriri mbere yo gufungura icupa rya gaze.
Inkongi y’umuriro yihuse cyane, ifata inzu yose maze yangiza ibintu byose byari biyirimo. Nubwo nta muntu wakomeretse, iyo nkongi yateje igihombo gikomeye.
Hafi y’iyo nzu, harimo abakodesha 10, kandi inzu zabo na zo zafashwe n’iyo nkongi, zibasiga iheruheru. Umwe mu bakodeshaga yagize ati: “Ubu nta ho dutaha, ibintu byacu byose byangiritse. Dukeneye ubufasha bwihutirwa.” Ramatoulie Baldeh ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Senegambia, mu gihe abashinzwe iperereza (CID) bakomeje gukora iperereza kuri iki kibazo.