Umukobwa ari mugahinda gakomeye nyuma yuko yatewe urukingo rwa COVID-19 amabere ye akaba manini kuburyo yikubye inshuro 4[AMAFOTO]

Jan 8, 2025 - 10:05
 0  1121
Umukobwa ari mugahinda gakomeye nyuma yuko yatewe urukingo rwa COVID-19 amabere ye akaba manini kuburyo yikubye inshuro 4[AMAFOTO]

Umukobwa ari mugahinda gakomeye nyuma yuko yatewe urukingo rwa COVID-19 amabere ye akaba manini kuburyo yikubye inshuro 4[AMAFOTO]

Jan 8, 2025 - 10:05

Mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo guterwa urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, umukobwa w’imyaka 19 wo muri Canada yabayeho ubuzima butangaje ubwo amabere ye yabaga manini cyane aho bitangazwa ko yikubye inshuro 4.

Uyu mukobwa watangiriye ku ngano ya B cup akagera kuri G cup (ubunini bw’amabere) yatangiye kumva amabere ye ari kugenda abyimba nyuma yo guterwa dose ya mbere muri Nzeri 2022.

Nyuma yo guterwa dose ya kabiri hashize ibyumweru bitatu, ikibazo cyarushijeho gukomera kugeza ubwo yajyaga kwa muganga nyuma y’amezi atandatu.

Abaganga bamwitayeho bemeje ko ashobora kuba yaragize ikibazo cyitwa pseudoangiomatous stromal hyperplasia (PASH) aho hari ubwiyongere bw’uturemangingo dutera amabere gukura.

Iki kibazo cyari kimaze kuboneka ku bantu batarenga 200 ku isi kuva cyatangazwa bwa mbere mu 1986.

Mu gitabo cy’ubushakashatsi, inzobere zo muri Kaminuza ya Toronto bavuze ko ari bwo bwa mbere PASH ihuzwa n’urukingo rwa Covid-19. Gusa bagaragaje ko nta gihamya ihamye yerekana ko urukingo ari rwo rwateye ikibazo nubwo habayeho ugihurirana hagati yo guterwa urukingo n’ikibazo cy’imikurire idasanzwe y’amabere.

Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe muri 2021 na Kaminuza ya Pennsylvania bwagaragaje ko inkingo za Covid-19 zishobora gutera izamuka ry’uturemangingo tw’impyiko (lymph nodes) ibyo bikaba byaragaragaye ko bishobora no guteza ikura ridasanzwe ku mabere. Ariko, abashakashatsi bashimangiye ko ibi ari ibisanzwe kandi bidakwiye gutera impungenge.

Uyu mukobwa yaje gukorerwa ubuvuzi bwo kugabanya amabere nyuma y’amezi 11 aho abaganga bakuyemo 8lbs z’uturemangingo ubwo bamukoreraga ubuvuzi bwo kugabanya amabere.

Nyuma yo kumukorera ubwo buvuzi, amabere ye yagarutse ku ngano ya double D cup.

Nubwo bimeze bityo, amabere ye yasigaye asumbana aho ateganya gukora indi operation kugira ngo agarure isura isanzwe y’amabere ye.

Inzobere zivuga ko nubwo iki ari ikibazo kidasanzwe hari ubushakashatsi bukenewe kugira ngo harebwe niba koko hari ihuriro hagati ya gigantomastia n’inkingo za Covid-19.

Bavuga ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko ibibazo nk’ibi ari ibyihariye kandi inkingo zigifite inyungu nyinshi ku buzima rusange bw’abantu. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06