Umukiriya yaguye mu kantu ubwo yaryaga ibiryo muri resitora agasangamo igitsina

Umukiriya yaguye mu kantu ubwo yaryaga ibiryo muri resitora agasangamo igitsina
Umukiriya yaguye mu kantu ubwo yaryaga ibiryo muri resitora i Kampala yarangiza mu isosi agasangamo igitsina bivugwa ko ari icy’umwana w’umuhungu.
Ku wa Kane mutagatifu w’icyumweru dusoje, uyu mukiriya utatangajwe amazina yaje kujya gufata ifunguro muri resitora ikorera i Kampala gusa ibyo yahaboneye ni agahumamunwa.
Ubwo uyu mukiriya yageraga muri resitora ashonje, yatumijeho ibyo kurya bigizwe n’umuceri, ibitoki bikaranze ndetse n’inyama z’inka ziherekejwe n’agasosi gatukura.
Ibyo kurya yarabizaniwe maze atangira kwica isari, ubwo yageraga ku nyama ziri mu isosi ntiyanezerewe kuko yasanzemo ibyo avuga ko ari igitsina cy’umuhungu ukiri muto.
Akimara kubona inyama y’amayobera yatabaje Polisi ya Kampala maze iza kureba iyo nyama idasanzwe yasanze mu isosi akavuga ko ari igitsina.
Polisi ikihagera yahise ita muri yombi nyiri resitora n’umukobwa wahaye ibyo kurya uwo mukiriya ndetse ihita itangira iperereza.
Umuvugizi wungirije wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yirinze gutangaza imyirondoro ya buri umwe uvugwa muri iyi nkuru gusa ahamya ko batangiye iperereza mu gihe abakekwa bamaze gufungwa.
Owoyesigyire yabwiye Daily Monitor ko Polisi yatangiye gukora iperereza ahatakewe ibyo biryo ndetse n’inyama umukiriya avuga ko ari igitsina cy’umwana w’umuhungu, yoherejwe abaganga kugira ngo basuzume niba koko ari igitsina cy’umuntu.
Polisi ihamya ko nisanga iyo nyama idasanzwa ari igitsina cy’umuntu, barahita batangira guhiga nyiri gitsina.
Mu ibazwa ryibanze, umukobwa wahaye ibiryo uyu mukiriya yireguye avuga ko atazi uko ibyo biryo byatetswe, aho ahamya ko yabihawe na sebuja [nyiri resitora] kugira ngo abishyikirize uwo mukiriya.
Ibi bibaye nyuma y’uko umujyi wa Kampala wari wariyamye abakora ubucuruzi bwa resitora kubukora mu kajagari ibyakorwaga n’iyi resitora yabereyemo aya mahano.