Umukino wa nyuma wa Champions League w’uyu mwaka ugiye guca agahigo mu gucungirwa umutekano

Umukino wa nyuma wa Champions League w’uyu mwaka ugiye guca agahigo mu gucungirwa umutekano
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena, hagati ya Borussia Dortmund na Real Madrid, uzaca agahigo ko kugira abashinzwe umutekano benshi bazwi ku kibuga.
.
Abashinzwe umutekano basaga 2500 ni bo bazaba bari kuri Stade Wembley ku wa Gatandatu ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryashoye miliyoni 5£ mu bijyanye n’umutekano n’ibikorwaremezo kugira ngo hirindwe akavuyo nk’akabaye ku mukino wa nyuma wa EURO 2020 ubwo u Bwongereza bwatsindwaga n’u Butaliyani mu myaka itatu ishize.
Igenzura ryihariye ryakozwe na Baroness Casey mu 2021, ryagaragaje ko hari abantu basaga 20 bashobora gukomereka bikabije cyangwa bakitaba Imana ubwo abafana badafite amatike bagerageza kwinjira muri stade.
Iyo raporo yakomeje ivuga ko hatigezeho habaho kunoza imigendekere myiza y’umukino, byatumye abantu barenga 2000 binjira muri stade binyuranyije n’amategeko.
Ibyabaye kuri Wembley byakurikiwe kandi n’akavuyo kabaye ku mikino ya nyuma ya Champions League mu 2022 na 2023 i Paris n’i Istanbul.
Icyo gihe, abafana barafungiranywe ndetse baterwa ibyuka biryana mu maso hanze ya Stade de France i Paris mu myaka ibiri ishize, ariko raporo ya UEFA yagaragaje ko nta waburiye ubuzima muri icyo gikorwa.
UEFA yashinjwe gufata abantu nk’inyamaswa kuko hari abafana ba Manchester City babuze uko basubira kuri hoteli zabo kugeza saa Kumi n’Imwe za mu gitondo kubera ko umukino wa nyuma watinze gutangira i Istanbul mu mwaka wakurikiyeho.
Ku wa Gatandatu, hateganyijwe ko hazakoreshwa ikoranabuhanga mu gusuzuma amatike no gusaka ndetse UEFA izafatanya n’inzego zo mu Bwongereza kugira ngo birinde ko hari ibyago byakongera kubaho.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ryakoze isuzuma ry’uburyo bushya buzakoreshwa ku mikino ya nyuma ya Carabao Cup na FA Cup, ryashoye kandi amafaranga mu kongera camera na ’système’ yo gufunga inzugi n’amarembo bya stade.
Imiryango ya Stade Wembley izafungurwa amasaha ane mbere y’umukino, aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe. Uburyo bwo gutwara abantu muri Londres na bwo bwashyizwemo izindi mbaraga, cyane mu mihanda iva n’igana ku kibuga.
Hakozwe kandi ishoramari muri za camera zishobora kubona ibibera mu tubyiniro turi hafi ya stade, yewe n’abashinzwe umutekano hari camera bazaba bambaye.
Imikino ya Champions League iheruka ntiyagenze neza ku ruhande rw'abafana