Umukinnyi wa Filime Mr Ibu uherutse gucibwa akaguru yapfuye ku myaka 62

Umukinnyi wa Filime Mr Ibu uherutse gucibwa akaguru yapfuye ku myaka 62
Umukinnyi wa filime John Okarfor wamenyekanye nka Mr Ibu muri sinema ya Nigeria, yapfuye ku myaka 62.
Mr Ibu yaguye mu bitaro bya Evercare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 nk’uko byemezwa n’abari hafi y’uyu mugabo.
Uyu mukinnyi yazize indwara y’umutima yamufashe mu minsi yashize nk’uko bitangazwa na Channels Television.
Urupfu rwa Mr Ibu rwemejwe na Perezida w’Abakinnyi ba filime muri Nigeria (AGN), Emeka Rollas, mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Umuryango wa Mr Ibu ntakintu wari watangaza ku bijyanye n’urupfu rw’uyu mukambwe.
Ibu yari afite ibibazo by’ubuzima kuva mu Kwakira 2023 kandi yari amaze kubagwa inshuro nyinshi bituma n’ukuguru kwe gucibwa.
Amakuru y’urupfu rwa Ibu yaje nyuma y’amasaha atarenze 24 hatangajwe urupfu rwa Quadri Oyebamiji uzwi cyane ku izina rya Sisi Quadri muri sinema ya Nigeria.