Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yahishuye ibibazo yahuye nabyo nyuma yo kuvuga ko hari abagabo b'Amagweja ndetse n'Ibimonyo

Umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yahishuye ibibazo yahuye nabyo nyuma yo kuvuga ko hari abagabo b'Amagweja ndetse n'Ibimonyo
Umukinnyi wa Film, Inkindi Aisha yahishuye ko nyuma yo kuvuga ko hari abagabo b'Amagweja n'Ibimonyo, yabyutse agasanga ubutumwa bwinshi muri Telephone ye bamubaza ibyo yavuze ndetse nawe arebye ku mbuga nkoranyambaga ze asanga abantu barimo bamutuka.
Mu kiganiro The Choice, yavuze ko byabanje kumunanira kubyakira ariko abantu baza kumuhamagara bamubwira ko nta cyaha yakoze hanyuma nawe yongera gukomeza ibikorwa bye bisanzwe ndetse n'abamutangiraga mu nzira bamubaza ibyo yakoze baragabanuka.
Aisha kandi yaje gusaba imbabazi z'amagambo yavuze ariko nyuma abonye abantu babikomeje batitaye ku mbabazi yasabye, ahita abibyaza inganzo akoramo film y'Amagweja.