Umukinnyi wa filime Gena Rowlands yitabye Imana

Umukinnyi wa filime Gena Rowlands yitabye Imana
Gena Rowlands wari umukinnyi wa filime wamamaye cyane mu yitwa ''The Notebook', yitabye Imana ku myaka 94 y'amavuko nyuma y'imyaka 2 arwaye indwara yo kwibagirwa yibasira abakuze yitwa 'Alzheimer'.
Umukinnyi wa filime w'umunyamerika uri mu babimazemo igihe ndetse banubashywe i Hollywood, Gena Rowlands, wanibarutse abana b'ibyamamare barimo nka Nick Cassavetes uzwi cyane mu gutunganya filime. Byamaze gutangazwa ko uyu mubyeyi wari uri mu zabukuru yitabye Imana.
Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe n'umugabo we Robert Forrest hamwe n'umukobwa we Alexandra Cassavetes mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga. Bombi bavuze ko Gena yitabye Imana ku gicamunsi cyo ku wa Kane w'iki cyumweru, aho yaguye mu rugo ruherereye mu gace ka Indian Wells muri California.
Nubwo batigeze bakomoza ku cyateye urupfu rwe, TMZ yatangaje ko Gena Rowlands yaba yahitanywe n'indwara yo kwibagirwa yari amaranye imyaka ibiri izwi nka 'Alzheimer', mu gihe binavugwa ko yaba yazize urupfu rusanzwe bitewe n'imyaka yari agezemo y'izabukuru.
Kimwe mu byatangaje benshi kuri Gena Rowlands ni uko mu 2022 aribwo yavuze ko yarwaye iyi ndwara yo kwibagirwa, bisa neza n'ibyo yakinnye muri filime 'The Notebook' yamamaye.I
Iyi filime y'urukundo iri mu zaciye ibintu Gena yayikinnyemo yitwa Allie umukecuru uba wararwaye indwara yo kwibagirwa kugeza ubwo yibagirwa n'umugabo we babana mu nzu bityo umugabo we afata umwanzuro wo kujya ahora amuganiriza ku buzima bwabo bwa kera ngo arebe ko yagarura ubwenge bwibutsa.
Gena Rowlands wamamaye muri filime 'The Notebook' yitabye Imana nyuma y'imyaka 2 arwaye indwara yo kwibagirwa
Ubwo hizihizwaga imyaka 20 ishize iyi filime isohotse, umuhungu wa Gena witwa Nick Cassavets ari nawe wayanditse akanayiyobora, yagize ati: ''Birababaje kuba ari njye wahisemo ko Mama akina ari umubyeyi ubana n'uburwayi bwo kwibagirwa none byaramukurikiranye. Hari ababiteramo urwenya mu muryango wacu bavuga ko arinjye watumye ayirwara kuko namukinishije muri filime ayirwaye''.
Uretse kuba Gena Rowlands yaramamaye muri iyi filime yatunganijwe n'umuhungu we, yanagiye akina izindi nyinshi zakunzwe zirimo nka ''A Woman Under The Influence', 'Gloria', 'Hope Floats'' n'izindi. Asize abana batatu yabyaranye n'umugabo we wa mbere hamwe n'abuzukuru 7.