Umukinnyi wa AS Monaco yafatiwe ibihano bikomeye azira guhisha ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri ku mwambaro w’ikipe

Jun 1, 2024 - 04:30
 0  128
Umukinnyi wa AS Monaco yafatiwe ibihano bikomeye azira guhisha ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri ku mwambaro w’ikipe

Umukinnyi wa AS Monaco yafatiwe ibihano bikomeye azira guhisha ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri ku mwambaro w’ikipe

Jun 1, 2024 - 04:30

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali ukinira ikipe ya AS Monaco yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Mohamed Camara, yafatiwe ibihano nyuma yo guhisha ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri ku mwambaro w’ikipe.

Uyu mukinnyi yahishe iki kirango mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa batsindagamo Nantes ibitego 4-0 harimo n’igitego cye 1, wakinwe taliki ya 19 z’uku kwezi.

Mu busanzwe ku myambaro y’ikipe ya Monaco hejuru mu gatuza hariho ikirango cy’abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi ariko Mohamed Camara we yahisemo gukina uyu mukino yashyizeho akantu gahisha iki kirango.

Nk’uko bitangazw n’ikinyamakuru ESPN, kuri ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ryamaze gufatira ibihano uyu mukinnyi byo gusiba imikino 4.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali aho Mohamed Camara akomoka ntabwo ryumva ukuntu umukinnyi wabo yafatiwe ibi bihano bitewe nuko hari uburenganzira nawe afite bwagombaga kubanza kubahirizwa.

Mu mwaka ushize abakinnyi benshi bakina mu Bufaransa bagiye banga kwambara amabara aranga abatinganyi ku myambaro yabo bitewe nuko babifataga nko kubashyigikira none ubu bisa nk’aho byabaye itegeko.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461