Umukinnyi Fabiola wakunzwe cyane mu filime "Amarira y’urukundo” yagarutse muri Sinema [VIDEO]
![Umukinnyi Fabiola wakunzwe cyane mu filime "Amarira y’urukundo” yagarutse muri Sinema [VIDEO]](https://www.bigezwehotv.rw/uploads/images/202408/image_870x_66bf3cf06c8cb.jpg)
Umukinnyi Fabiola wakunzwe cyane mu filime "Amarira y’urukundo” yagarutse muri Sinema [VIDEO]
Mukasekuru Hadidja Fabiola wari umaze igihe kinini asubitse ibijyanye no gukina filime yagarutse muri uyu mwuga ahurira muri filime imwe n’abarimo Uwamahoro Antoinette (Siperansiya) na Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava.
Uyu mubyeyi wamamaye muri filime zirimo “Amarira y’Urukundo” akinamo yitwa Fabiola ari umukunzi wa Manzi, avuga ko hari ibibazo yahuye nabyo byatumye abategura filime (Producers) bamutakariza icyizere bituma ajya kure ya sinema.
Fabiola ntasobanura neza icyo ikibazo yagize cyatumye atakarizwa icyizere gusa yabwiye Chita Magic ko umuryango n’ inshingano z’urugo ari kimwe mu byamutwaye umwanya.
Ati “Mbere na mbere mbanje gusaba aba-producer imbabazi , nsabye imbabazi n’abafana banjye , mu bihe bishize hari akantu kabayeho nsa n’aho aba producer bantakarije icyizere bacika imbaraga.”
Fabiola yavuze ko yatangajwe n’urukundo yagaragarijwe n’abakinnyi ba filime baje muri uyu mwuga nyuma ye, aho avuga ko bamwakiriye neza bamubwira ko baje muri muri aka kazi ariwe ubabereye icyitegererezo.
Uyu mubyeyi yari asanzwe akina ari umukobwa w’umunyempuhwe ugira imbabazi ariko yagarutse akina ari umugome cyane muri filim yiswe “Inkovu Series” ari yo nshya ari gukinamo.
Nyuma ya sinema Mukasekuru Hadidja Fabiola asanzwe akora imirimo ijyanye no guteka aho atekera abakoresheje ibirori , ubukwe, n’ibindi bitandukanye.
Ikiganiro cyose
Inshamake ya “Inkovu Series” izagaragaramo Fabiola