Umujyi wa Goma waraye mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi

Jan 25, 2025 - 07:17
 0  509
Umujyi wa Goma waraye mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi

Umujyi wa Goma waraye mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi

Jan 25, 2025 - 07:17

Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.

Umujyi wa Goma uri mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi, bitewe n’uko ukoresha ay’ikiyaga cya Kivu, atunganywa hakoreshejwe amashanyarazi yamaze kubura.

Umujyi wa Goma uri mu icuraburindi mu gihe umaze amasaha 18 udafite internet, abahatuye bakaba bakomeje kugorwa n’ubuzima busanzwe bukenera ikoranabuhanga.

Radio Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho mu birindiro byabo, mu gace ka Sake na Mubambiro ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, mu gihe imirwano ikomeje muri Rusayo no mu misozi ya kibati muri teritwari ya Nyiragongo.

Ambasade y’Amerika yamaze gusaba Abanyamerika bari muri Kivu y’Amajyaruguru, kuhava mu gihe imipaka n’ikibuga cy’indege bigikora.

Abanyamerika kandi babwiwe kugenzura gahunda zabo no kureba neza ko impapuro z’inzira zitararangiza igihe, ndetse bagategura ibikapu bashobora gutwara.

Ambasade y’Amerika ikaba itangaza ko idafite uburyo bwo gutabara Abanyamerika bari muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe bagira ikibazo.

Imiryango mpuzamahanga itabara imbabare isanzwe yita ku mpunzi myinshi yamaze kuva mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturage basaga ibihumbi 400 bamaze kuva mu byabo mu nkengero muri Kivu y’Amajyaruguru.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06