Umuherwe Bill Gates yateguje icyorezo gikomeye kurenza ibindi byose byabayeho kizibasira Isi

Umuherwe Bill Gates yateguje icyorezo gikomeye kurenza ibindi byose byabayeho kizibasira Isi
Umuherwe Bill Gates yongeye kuvuga ku bijyanye n’ibyorezo bishobora kwibasira ikiremwa muntu, avuga ko mu myaka 25 iri mbere Isi ishobora kuzibasirwa n’icyorezo gikomeye kurusha ibindi byigeze bibaho.
Yabigarutseho mu kiganiro ‘The View’ kuri televiziyo ya ABC News, ubwo yavugaga ku gitabo cye gishya yasohoye yise ‘Source Code: My Beginnings’, kivuga ku buzima bwe.
Aha yakomoje kandi ku bijyanye n’ibyorezo yakunze kuburira Isi ari na bwo umunyamakuru yamubajije uko yabyakiriye ubwo icyorezo cya Covid-19 cyateraga mu 2020 nyamara yari yarakivuze mbere y’uko kiza.
Bill Gates yasubije ati “Ikibabaje ni uko icyorezo cyari giteganyijwe rwose cyabaye”. Yongeyeho ko kandi atari cyo gusa kizibasira Isi ahubwo ko no mu gihe kiri mbere hazaza n’ikindi.
Ati “Kandi ntabwo icyo cyorezo ari cyo cya nyuma. Ubutaha hashobora kubaho igikomeye kurushaho ”.
Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kwitegura kurushaho ntibigende nk’uko byagenze mu 2020 ubwo Covid-19 yateraga.
Yagize ati “Ni cyo cyorezo abantu bakwiye guhangayikira kuruta guhangayikishwa n’intwaro za kirimbuzi, ubwenge buhangano (AI), hari byinshi byo guhangayikira ariko ntibiruta iki cyorezo. Za guverinoma z’ibiguhu ni zo zikwiye gutangira gushakira abaturage uko bakwirinda”.
Bill Gates yanakomeje agaragaza igihe iki cyorezo gishobora kuzibasira Isi, ati “Gishobora kuba rimwe mu myaka 25 iri imbere. Kandi bitewe na virusi ziriho ubu zateye, amahirwe 10% icyorezo cyaba mu myaka ine iri imbere”.
Mu gusoza, uyu muherwe washinze ikigo cya Microsoft, yavuze ko yizeye ko abantu noneho bazashyira hamwe bagafatanya kwirinda iki cyorezo ntibigende nk’uko byagenze mu gihe cya Covid-19.