Umuhanzikazi w'icyamamare hano mu Rwanda Ariel Wayz yiyemeje kwita ku bakobwa bo mu cyaro (Amafoto)

Apr 3, 2024 - 12:35
 0  275
Umuhanzikazi w'icyamamare hano mu Rwanda Ariel Wayz yiyemeje kwita ku bakobwa bo mu cyaro (Amafoto)

Umuhanzikazi w'icyamamare hano mu Rwanda Ariel Wayz yiyemeje kwita ku bakobwa bo mu cyaro (Amafoto)

Apr 3, 2024 - 12:35

Umuhanzi Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz, yatangije umuryango udaharanira inyungu, ugamije gufasha abakobwa bo mu cyaro bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye mu mibereho yabo mu buzima bwa buri munsi.

Ni umuryango uyu mukobwa yatangije afatanyije na mukuru we witwa Ariana Dusenge n’abandi batandatu, bawita Taraji- Thrive Together.

Yabwiye IGIHE ko kuwutangiza byaje nyuma y’igitekerezo yari amaranye igihe kinini kubera gushengurwa n’imibereho itari myiza ya bamwe mu bakobwa baba mu bice by’ibyaro.

Yagize ati “Mpora mbabazwa n’abana b’abakobwa cyane cyane abo mu bice by’icyaro usanga bahurirwaho n’imbogamizi nyinshi zituma bigoye kugera ku iterambere. Akenshi usanga biterwa n’ubukene, ariko hakabaho no kuba hari imyumvire ikiriho mu miryango imwe n’imwe y’uko umwana w’umukobwa atari kimwe n’umwana w’umuhungu.’’

Yatanze urugero avuga ko umwana w’umukobwa watewe inda akiri muto bituma inzozi ze zisa nk’aho zishyizweho iherezo kubera inshingano zo kurera aba agiye gufata akiri muto ndetse kuri bamwe bikabaviramo guhagarika kwiga.

Ati “Njye n’abo dufatanyije twashatse gutanga umusanzu wacu mu kubakira umwana w’umukobwa icyizere kugira ngo agire ubushobozi bwo kuyobora ubuzima bwe, yaba ataragerwaho n’ibi bibazo cyangwa yarahuye nabyo."

"Nkaba numva hari umusanzu natanga nk’umuhanzi ku bwo kuba nagera kuri benshi ariko nanone nk’Umunyarwandakazi urajwe ishinga no kubona igihugu gitera imbere twese ntawe usigaye.’’

Yavuze ko Taraji- Thrive Together ari umuryango udaharanira inyungu uyobowe n’ab’igitsinagore. Avuga ko wibanda ku bikorwa byo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere ubukungu.

Uyu muhanzi mu bushobozi bwe agiye kugenda azenguruka mu bice by’igihugu by’icyaro akora ubukangurambaga ndetse Atanga ubufasha.

Yavuze ko yatekereje gukorana na mukuru we Ariana Dusenge kuko ari mu bantu bamuhora hafi, aho yamwifashije nk’umuntu ufite inararibonye mu bijyanye n’izi gahunda zo gukorana n’abaturage.

Ati “Asanzwe angira inama muri byinshi harimo na muzika, rero mubara nk’umujyanama ukomeye mu bikorwa byanye byose. Muri iyi gahunda ya Taraji mfite itsinda dukorana ry’abagera ku munani turi gufatanya.’’

Mu byo yiteze kuri uyu muryango yatangije harimo kuba yifuza kugera nibura ku bana b’abakobwa barenga 2000 bo mu gace k’icyaro bubakiwe icyizere n’ubushobozi bwo kuyobora ubuzima bwabo, bifatira imyanzuro ikwiriye ku buzima bwabo bw’imyororokere ndetse biteje imbere biciye mu myunga cyangwa imirimo itandukanye bakora.

Igikorwa cya mbere cya Taraji- Thrive Together cyakorewe mu Murenge wa Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Wowe Gusa, indirimbo Ariel Wayz aheruka gushyira hanze

Ariel Wayz afatana ifoto n'abaturage bo mu Murenge wa Kigali yari yasuye
Ariel Wayz mu murenge wa Kigali yishyuriye abantu 100 ubwisungane mu kwivuza
Ariel Wayz yabanje gukorana umuganda n'abaturage
Ariel Wayz na mukuru we Ariana Dusenge ubwo bari mu gikorwa baherukamo ubwo batangizaga umuryango Taraji-Thrive Together
Taraji-Thrive Together ni Umuryango Ariel Wayz yatangije afatanyije na bagenzi be barindwi basanzwe bamuba hafi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268