Umuhanzikazi Oda Paccy ari mumashimwe nyuma yuko yorohewe n'uburwayi ahamya ko bwari bumuhitanye Imana igakinga akaboko

Umuhanzikazi Oda Paccy ari mumashimwe nyuma yuko yorohewe n'uburwayi ahamya ko bwari bumuhitanye Imana igakinga akaboko
Ibyishimo ni byose kuri Oda Paccy worohewe nyuma y’iminsi arembejwe n’indwara atazi neza, ariko ahamya ko yari imuhitanye.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 nibwo Oda Paccy yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwikubita hasi akabura ubwenge.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Oda Paccy byumvikana ko ataragarura imbaraga yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi yikubise hasi mu buryo butunguranye abura ubwenge.
Ati “Nanjye simbyibuka kuko nakangutse ndi kwa muganga, gusa bambwiye ko ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 mu gitondo nikubise hasi mbura ubwenge. Banjyanye kwa muganga bantera serumu nza kugarura ubwenge nyuma y’amasaha hafi umunani.”
Oda Paccy avuga ko ku wa Gatandatu ari bwo yagaruye ubuzima, bamuganiriza ibyamubayeho, gusa ahamya ko yari apfuye Imana ikinga akaboko.
Oda Paccy yasabwe n’abaganga gutaha akaruhuka kuko ikintu cyari kimwivuganye ari umunaniro ukabije wari wamufashe.
Uyu muhanzikazi ahamya ko kugeza ubu amaze koroherwa ndetse ashimira Imana yamurinze, icyakora avuga ko atarakira neza kuko agikomeje imiti no gukurikiza amabwiriza ya muganga.