Umuhanzikazi Alyn Sano yahishuye byinshi ku buzima bwe ndetse ni ndwara ikomeye yakuranye ihangayikishije abatari bake ku isi

Umuhanzikazi Alyn Sano yahishuye byinshi ku buzima bwe ndetse ni ndwara ikomeye yakuranye ihangayikishije abatari bake ku isi
Alyn Sano ahamya ko uko agenda akura agenda akira agahinda gakabije yakunze guterwa n’abantu yakuze bamubwira ko ari mubi kuva mu bwana.
Ibi uyu muhanzikazi aherutse kubigarukaho mu kiganiro cyihariye yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE.
Ati “Hari ukuntu umuntu arwara agahinda gakabije ariko atazi ko arwaye […] icyo gihe bitewe n’ahahise hanjye nari mfite ukuntu umuntu umbwiye ikintu kibi kuri njye aricyo nahaga agaciro kuruta umbwiye icyiza. Aho kugira ngo umuntu ambwire ngo ndi mwiza mbyumve nishime, warambwiraga ngo ndi mubi nkabyumva nkababara.”
Alyn Sano ahamya ko yakuranye indwara y’agahinda gakabije nubwo uko yagiye akura byagiye bishira ubu bikaba bitakimuraza amajoro.
Ati “Uko ngenda nkura nsanga atari ibintu umuntu yaha agaciro, njye kera nakuze bambwira ko ndi mubi bituma nkura numva aribyo, nkurana icyo kibazo ariko uko ugenda ukura usanga atari ibintu bya wenyine kuko benshi barabibwirwa ahubwo nta mpamvu yo kubyikorera ngo wumve ko ari ibyawe.”
Alyn Sano ahamya ko mu by’ukuri ibyamubayeho wenda byarimo n’ubwana ariko uko yagiye akura yafashe icyemezo cyo kwita ku bamubwira ibyiza kuruta ibibi.
Ati “Aka kanya ikintu cyiza nicyo kinkora ku mutima kurusha ikibi kuko niyemereye gukira, cyera wasangaga umuntu umbwiye ikintu kibi ariwe nahaga agaciro cyane kurusha n’uwambwiye ibyiza.”
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi uyu munsi bagezweho mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko afite album yise ‘Rumuri’ aherutse kumurika, amaze iminsi aha abakunzi be nyinshi mu ndirimbo zikunzwe zirimo n’iyo yise ‘Head’ aherutse gusohora.