Umuhanzi Zeotrap yahamagajwe na RIB kubera indirimbo ye yitwa 'Sinabyaye'

Jun 8, 2024 - 06:38
 0  397
Umuhanzi Zeotrap yahamagajwe na RIB kubera indirimbo ye yitwa 'Sinabyaye'

Umuhanzi Zeotrap yahamagajwe na RIB kubera indirimbo ye yitwa 'Sinabyaye'

Jun 8, 2024 - 06:38

Zeotrap watangiye gukurikiranwa na RIB, yamaze gusiba ku mbuga zose indirimbo ye ‘Sinabyaye’ yumvikanagamo amagambo akomeye arimo n’ibitutsi byibasira cyane abahanzi bagenzi be barimo Ish Kevin ndetse n’abo bakorana muri Trapish.

Ni indirimbo yasibwe nyuma y’uko uyu muhanzi atumijweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nk’uko IGIHE yabihamirijwe n’umuvugizi warwo.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yagize ati "Yatumijwe na RIB arabazwa arataha. Ngirango amaze kumva ibyo akurikiranyweho yigiriye inama yo kuyisiba."

Zeotrap nyuma yo gusiba indirimbo ye, yavuze ko RIB yamutegetse kuyisiba ku bw’umutekano we.

Uyu muraperi yatangiye gukurikiranwa nyuma y’ubutumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruherutse kugenera abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi n’amagambo y’urukozasoni.

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuyogoza rubanda.

Ubwo yakomozaga ku butumwa agenera abahanzi, Dr. Murangira yagize ati “Muri ino minsi haragaragara abahanzi bamwe bahanga ibihangano birimo ibitutsi […] biteye ubwoba biteye isoni, bageze n’aho batuka umubyeyi w’umuntu. Hari indirimbo wumva ukibaza ngo ariko uyu yaririmbye ibi yanyoye ibiki?”

Dr. Murangira yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwihanangiriza abahanzi bahanga ibihangano birimo ibikorwa bigize ibyaha.

Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, noneho haje abahanga batuka abantu bagatuka ababyeyi.”

Umuvugizi wa RIB yaburiye abahanz,i abasaba gutandukana n’ibihangano bibaganisha ku byaha kuko batazigera babyihanganira.

Ati “Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.” 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06