Umuhanzi w'icyamamare Tyla yahagaritse ibitaramo kubera imvune

Mar 9, 2024 - 06:41
 0  63
Umuhanzi w'icyamamare Tyla yahagaritse ibitaramo kubera imvune

Umuhanzi w'icyamamare Tyla yahagaritse ibitaramo kubera imvune

Mar 9, 2024 - 06:41

Tyla uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Epfo aho akomoka no ku Isi yose muri rusange, yatangaje ko atazabasha gukora ibitaramo bizenguruka Isi yari afite muri Amerika n’i Burayi kubera imvune.

Mu butumwa yanditse kuri Instagram yavuze ko abaganga bamugiriye inama yo kudakomeza ibi bitaramo kubera imvune, gusa ntiyahishura ubwoko bw’imvune afite.

Yanditse ati “Nagerageje kubihisha, maze igihe ndi mu buribwe bukabije kubera imvune y’umwaka ushize. Nahuye n’abaganga ariko aho gukira ndushaho kuremba. Mbabajwe no kubamenyesha ko ntazaboneka mu bitaramo kuko ndamutse nkoze igitaramo ubuzima bwanjye bwarushaho kuba bubi.”

Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo Tyla yateguraga gutangira ibi bitaramo bizenguruka Isi, ahereye Oslo no muri Amerika.

Tyla yihanganishije abazagira akababaro kubera ko batazamubona mu bitaramo, abizeza ko Imana imuri hafi ku buryo nakira azatangaza amatariki yo gusubukuraho ibitaramo. Abaguze amatike y’ibitaramo byo muri Amerika bazayasubizwa nk’uko bikubiye mu butumwa bwa Tyla.

Tyla aherutse gutwara Grammy award mu cyiciro cya Best African Music Performance abikesha indirimbo yitwa Water.

Reba Water, indirimbo yahinduye ubuzima bwa Tyla

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268