Umuhanzi Rema yongeye guca agahigo mu Bushinwa.

Umuhanzi Rema yongeye guca agahigo mu Bushinwa.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Rema yongeye guca agahigo, aba umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo gikomeye mu bushinwa, abikesheje indirimbo ye Calm down.
Umwe mu bahanzi bakomeye Nigeria ifite yewe udasize na Afurika muri rusange ni Rema, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria uri kwitegura kuzuza imyaka 24 y’amavuko, indirimbo ye Calm Down yatumye yongera kwandika amateka aba umunyafurika wegukanye igihembo gikomeye mu Bushinwa.
Igihembo yegukanye kuri iyi nshuro, ni icya 'Best Collaboration of the Year' mu bihembo bya Hito Music Award 2024 bitangwa na Hit FM.
Rema yahuriye ku rutonde n'abanyamerika ndetse n'abongereza, ku rutonde rw'abahanzi mpuzamahanga mbarwa begukanye ibihembo byatangiwe Taiwan mu Bushinwa bari basanzwe bazwi mu ruganda rwa muzika muri uyu mujyi.
Rema yanditse aya mateka, mu gihe muri Nigeria hakomeje kuvugwa urunturuntu mu bakunzi b'umuziki waho nyuma y'uko abahanzi barimo Davido, Ayra Starr, Burna Boy, Tems n'abandi batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards 2024.
Kuva indirimbo Calm Down yasohoka ntiyigeze iha agahenge uyu muhanzi kuko yagiye imufungurira imiryango myinshi ndetse imwandikira irindi zina rikomeye mu ruhando rwa muzika ku Isi hose.
Twavuga nk’ibihembo yagiye itwara nka Best Music Video mu bihembo bya Headies 2023, Best Song Of The Year muri Trace Award2023 n’ibindi.
Rema ni umuhanzi ndetse akaba umwanditsi w’indirimbo, yavukiye muri Nigeria mu mujyi wa Benin. Yabonye izuba kuwa 01 Gicurasi 2000, yaririmbye indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Calm Down, Charm, Trouble Maker n’izindi nyinshi.