Umuhanzi Okkama n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa kabiri

Umuhanzi Okkama n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa kabiri
Osama Massoud Khaled wamenyekanye mu muziki nka Okkama, ari mu byishimo nyuma y’uko yibarutse umwana wa kabiri.
Osama Massoud Khaled wamenyekanye mu muziki nka Okkama, ari mu byishimo nyuma y’uko yibarutse umwana wa kabiri.
Okkama yemeye ko yibarutse ubuheta bwe ku wa 7 Gashyantare 2025 icyakora yirinda kugira andi makuru avuga ku mwana we.
Ati “Ntabwo ndi bubahe andi makuru arenze ko nibarutse undi mwana. Ibindi muzagenda mubibona mu minsi iri imbere.”
Uyu mwana wa kabiri akurikiye imfura ye, Cute Aira yabyaye muri Kamena 2023, bakaba banaherutse gukorana indirimbo bise ‘Ehe!Mbembe’.
Uyu musore w’imyaka 24, amaze kubyarana abana babiri na Teta Trecy, umukunzi yanifashishije mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ahwiii’.
Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, na ho nyina akaba Umunyarwandakazi.
Nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye mu 2015, nyina akajya gushaka undi mugabo muri Portugal, uyu musore yatangiye kuba kwa sekuru i Karongi.
Ibi byatumye akurira i Karongi kugeza agiye mu mashuri yisumbuye yize i Rubavu.
Urukundo yakundaga umuziki rwatumye afata icyemezo cyo kujya kuwiga ku Nyundo ubwo yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mu minsi ishize uyu musore yasohoye EP ye nshya yise ’Ahwiii’, igizwe n’indiribo umunani.