Umuhanzi Khalfan yikomye umuhanzi mugenzi we Safi ’wamugambaniye akamutwara umwanya muri The Mane Music’

Umuhanzi Khalfan yikomye umuhanzi mugenzi we Safi ’wamugambaniye akamutwara umwanya muri The Mane Music’
Khalfan Govinda yikomye Safi Madiba, amushinja kumugambanira no kumutwarira umwanya muri The Mane Music yaje kumusinyisha amasezerano ubusanzwe yari agenewe uyu muraperi.
Ibi Khalfan Govinda yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku buryo abaraperi bagiye bafungirwa amayira kugeza nubwo abifuzaga kubashoramo amafaranga bacibwaga intege.
Muri iki kiganiro Khalfan yahishuye ko ariwe na Marina bagombaga kubanza kwinjira muri The Mane Music kuko Bad Rama yari yabakunze cyane mu ndirimbo ‘Too much’.
Nyuma yo kuvugana, Bad Rama ngo yakoze amasezerano ayamushyiriye ngo bayasinye, abiganiriza Safi Madiba (nubwo yirinze kumuvuga mu mazina) bari kumwe mu modoka birangira amwumvishije ko abaraperi badashobotse ari abantu babi aba ariwe bayaha arayasinya.
Ati “Ndi umuntu utajya ukunda kuvuga ibintu ariko iki nicyo gihe, ubundi Bad Rama ajya gufungura The Mane Music yari yatekereje njyewe na Marina […] mu gihe yakoze amasezerano ayanzaniye hari umuhanzi umwe waje no kujyamo bari inshuti bagendana cyane, amubwira ko agiye kundeba ndetse agiye kunsinyisha.”
“Uwo muhanzi amaze kubona ibintu bikubiye mu masezerano yabwiye Bad Rama ibintu byinshi amusaba ko yareka kunsinyisha akaba ariwe bakorana, naje kubimenya kandi koko baranakoranye mbona ko buri gihe Hip Hop bakunze kuyigira ishyamba.”
Uyu muraperi yahishuye ko ari uko byarangiye atinjiye muri The Mane Music.
Mu gushaka kumenya amakuru yizewe kurushaho, twifuje kuvugana na Bad Rama kuri iki kibazo ahamya ko atifuza kukivugaho, icyakora ahamya ko ibyo Khalfan akunda kubivuga kandi byabayeho ko koko Safi akura uyu muraperi amata ku munwa.
The Mane Music ni imwe muri sosiyete zafashije abahanzi batandukanye barimo Marina, Safi Madiba, Jay Polly, Queen Cha na Calvin Mbanda.

