Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago yahungiye mu gihugu cya Uganda

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago yahungiye mu gihugu cya Uganda
Nyarwaya Innocent wamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda nka Yago, yatangaje ko yahungiye muri Uganda kubera agatsiko k’abantu avuga ko bashatse kumwica mu myaka ine ishize.
Uyu musore wamenyekanye nk’umunyamakuru ndetse n’umuhanzi yemeje ko yahunze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yanditse ati: "Rwanda nkunda nguhunze ntakwanga, ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mumyaka ine ishize, nkataka ariko nta wanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane, ariko Rwanda numpamagara kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira".
Yago yahise asaba abanya-Uganda kumuha ikaze.
Yago amaze iminsi yikoma abantu batandukanye baba mu myidagaduro nyarwanda nka Hitimana Olivier ’The Cat Babalao’, Godfather, DJ Brianne, Irenée Murindahabi, Phil Peter n’abandi benshi abashinja kumutoteza ndetse no kumutangazaho inkuru z’ibinyoma mu rwego rwo gusiga icyasha izina rye.
Uyu musore mu bundi butumwa yavuze ko uko byagenda kose ukuri bizarangira gutsinze.
Ati: "Big Energy nkunda muhaguruke. Ukuri kugomba gutsinda. Umuntu atotezwa imyaka 4 n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi, undi yavuga icyumweru kimwe bagashya ubwoba, ibikuba bigacika. Mwantoteje imyaka 4 yose isi yose iranyanga mumbeshyera kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira. Musigeho".
Yago waburiye abo bahanganye ko akazu kabo kamaze gusenyuka yijeje abafana be ko aho azajya hose azabagezaho ’Vibes’ ze, ndetse ko "abagambanyi" bazaneshwa.