Umuhanda Kigali – Musanze wabaye ufunzwe byagateganyo kubera impanuka

Umuhanda Kigali – Musanze wabaye ufunzwe byagateganyo kubera impanuka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, Police y’igihugu yatangaje ko umuhanda wa Kigali-Musanze wafunzwe amasaha make nyuma yuko wabereyemo impanuka.
Imodoka nini y’ikamyo niyo yakoreye impanuka muri uyu muhanda, i Shorongi, uyu muhanda ukaba wabaye uhagaritswe bitewe n’ibikorwa byo gukura mu nzira iyo kamyo yaguyemo.
Police ikaba yasabye abatwara ibinyabiziga bakoreshaga uyu muhanda ko baba bakoresha umuhanda wa Kigali – Rukomo-Gicumbi – Base, mu gihe imirimo yo gutunganya uyu igikomeje.
Itangazo rya Police y’u Rwanda ryagiraga riti “Murano, Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Shyorongi, ubu umuhanda Kigali-Musanze wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Murasabwa kuba mwihanganye mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda ikomeje cyangwa mugakoresha umuhanda Kigali – Rukomo-Gicumbi – Base. Turaza kubamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa. Murakoze.”
Police ubwo yatangazaga iyi mpanuka ntabwo yatangaje ibyangiritse, abayikomereyemo cyangwa niba hari abahasize ubuzima.