Umuhanda Huye - Nyamagabe - Rusizi wongeye kuba nyabagendwa, nyuma yuko wari wangijwe n’imvura nyinshi

Jan 17, 2024 - 14:03
 0  635

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko hakozwe imirimo yo gushyiraho by’agateganyo uko ibinyabiziga bibasha gutambuka, hakaba harimo gukurikiranwa imirimo yo kuwusana mu buryo burambye.

Mu butumwa bwanyujije kuri X,bwagize buti "Umuhanda Huye - Nyamagabe - Rusizi wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’iyangirika ry’igice gito ryatewe n’imvura nyinshi.

Hakozwe imirimo yo gushyiraho by’agateganyo uko ibinyabiziga bibasha gutambuka. Harakurikiraho imirimo yo kuwusana mu buryo burambye.

Mu masaha ashyira Saa Kumi n’Imwe zo kuri uyu wa 15 Mutarama2024, nibwo igice cy’uyu muhanda cyaridutse ndetse bigenda byiyongera ku buryo byagejeje saa Moya, umuhanda wose wamaze gucika.

Uyu muhanda usanzwe wunganira mu ngendo za Kigali-Nyamagabe-Rusizi unyuze ku Kitabi ugakomeza muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461