Umugore yitabye Imana nyuma yuko umugabo we abuze amafaranga yo kugura Lisanse y'imbangukiragutabara

Sep 13, 2024 - 16:39
 0  767
Umugore yitabye Imana nyuma yuko umugabo we abuze amafaranga yo kugura Lisanse y'imbangukiragutabara

Umugore yitabye Imana nyuma yuko umugabo we abuze amafaranga yo kugura Lisanse y'imbangukiragutabara

Sep 13, 2024 - 16:39

Umudamu witwa Zaituni Mayuga, utuye mu Karere ka Kilosa Intara ya Morogoro muri Tanzania, yitabye Imana bitewe nuko umugabo we yabuze Amashiringi 180,000 yo kugura Lisanse kugirango Imbangikiragutabara ibashe ku mugeza ku bitaro.

Amakuru yatangajwe n'umugabo we witwa Seleman Makuani, yavuze ko Umugore we wari Utwite yitabye Imana kubera kubura amashilingi 180,000 yari yasabwe n'iikigo nderabuzima ngo agure Lisanse y'imbangukiragutabara kugirango ibone uko igeza umugore we kwa Muganga. 

Yagize ati" Umugore wange yazize kutabona ubuvuzi bwihuse, kuko nasabwe n'ikigo nderabuzima ngo nshake amashilingi 180,000 yo kugura Lisanse y'imbangukiragutabara. nagerageje gusahakisha mbasha kubona ibihumbi ijana, ariko hari hakiyeho amasaha menshi umugore arembye birangira yitabye Imana kubera kubura ubuvuzi". 

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, Umuganga ku kigo nderabuzima cyari cyakiriye uwo mugore wari ku bise ategereje iyo mbangukiragutabara kugirango ajyanwe ku bitaro, Elia Mwakibete yavuze ko iyo modoka y'imbangukiragutabara nta Lisanse yari ifite nicyo cyatumye habaho icyo kibazo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06