Umugore yishwe urw'agashinyaguro nyuma yuko umugabo we asanze agakingirizo mu cyumba

Umugore yishwe urw'agashinyaguro nyuma yuko umugabo we asanze agakingirizo mu cyumba
Umugabo witwa Gweru utuye mu nkengero za Woodlands, Frank Fadzi, yakubise umugore kugeza amwishe bitewe no gusanga agakingirizo mu cyumba cyabo nk’ikimeyetso kigaragaza ko yamuciye inyuma.
Raporo yakozwe igaragaza ko uyu mugabo yatashye mu rugo avuye mu kazi akaza gushengurwa no kubona agakingirizo mu cyumba cye n’umugore we atazi igihe kakoresherejwe, havuka imirwano n’induru.
Umuturanyi wabo yumvise induru nyinshi umugore atabaza atakamba asaba imbabazi umugabo, ari nako asaba abaturanyi kumutabara, ariko ko umugabo yamukubita yafunze umuryango ntawabasha kwinjira.
Uyu mugabo yakubise umugore we kugeza igihe ashizemo umwuka ahita ahunga.Mu gitondo cya kare abaturanyi bagiye kureba munzu yabo basanga idirishya rikinguye, binjiyemu mu nzu basanga umugore yapfuye.
Umuturanyi yatanze amakuru ku muvandimwe w’uyu mugore baza gutabara, bahageze byemezwa ko yamaze gushiramo umwuka ntacyo yakorerwa aramirwa ngo agarukane ubuzima.
Ubwo polisi yahageraga yasanze nyakwigendera [Chiedza ]yishwe urw'agashinyaguro. Uyu mugabo yari yamuciye ikiganza cy’ibumoso, amukubita amukomeretsa ku bibero ndetse n’izindi ngingo.