Umugore yavuze uburyo yaciye inyuma inzoka ye ituma aba umukire babana nk'umugabo n'umugore ariko ngo yari apfuye

Umugore yavuze uburyo yaciye inyuma inzoka ye ituma aba umukire babana nk'umugabo n'umugore ariko ngo yari apfuye
Umugore ukomoka muri Tanzania witwa Latifah Musa, yavuze uburyo yaciye inyuma inzoka ye babana nk'umugabo n'umugore ariko ngo yari apfuye.
Uyu mugore yabanje kuvuga icyatumye ahitamo kubana n'inzoka, yavuze ko intandaro yokugirango abane niyo nzoka, byaturutse kumpamvu zuko yapfushishe umugabo we bitewe nokubura amafaranga yo ku muvuza ubwo yari arwaye.
Ati" Nagize ibyago mpfusha umugabo bitewe n'ubukene, nahise mfata icyemezo cyo gukora ibishoboka byose nkava mu bukene".
Yakomeje avuga ko hari inshuti ye yahise imurangira umupfumu maze uwo mupfumu amubwira ko niba ashaka kuba umukire agomba kubana n'inzoka, uwo mugore ntabwo yazuyaje yahise abyemera ndetse niyo nzoka arayitahana murugo.
Mu buhamya bwe yavuze ko yigeze guca inyuma iyo nzoka ubwo yari yaragiye gusura umugabo wari inshuti ye, ariko ngo byari bimukozeho kuko yari agiye gupfa.
Gusa ntabwo yigeze avuga icyari kigiye ku mwica, yashoje avuga ko uko inzoka ye ikura arinako nawe ubutunzi bwe bwiyongera.