Umugore yahawe igihano gikomeye n'urukiko nyuma yo kwiba nyina miliyoni 376Frw akayakoresha ashimisha imbwa ze

Sep 13, 2024 - 16:48
 0  363
Umugore yahawe igihano gikomeye n'urukiko nyuma yo kwiba nyina miliyoni 376Frw akayakoresha ashimisha imbwa ze

Umugore yahawe igihano gikomeye n'urukiko nyuma yo kwiba nyina miliyoni 376Frw akayakoresha ashimisha imbwa ze

Sep 13, 2024 - 16:48

Luana Dougherty, w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Great Sutton ho mu Mujyi wa Ellesmere, yibye nyina uri mu za bukuru wari unarwaye amapawundi 216 000 ni agera kuri miliyoni 376 z’amafaranga y’u Rwanda, ayifashisha mu kwishimisha, gukoresha imodoka no gushimisha imbwa ze.

Uyu mugore akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’Urukiko rwa Crown Chester mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusahura umutungo wa nyina.

Luana Dougherty, yari yemeye ko agiye kwita kuri nyina Margaret Trimer, nyuma y’uburwayi gusa byaje kugaragara ko yibye nyina amafaranga mu bihe bitandukanye akita ku mbwa ze,akagura ibikoresho byo munzu,agashinga inzu z’ubucuruzi ndetse n’amafoto yashyize ku rukuta rwa facebook yamugaragaje yasohokeye mu Buhinde nundi mugabo.

Luana yakoresheje application ya telephone akurura amafaranga kuri konti ya nyina ndetse urukiko rwa Crown Chester rwahamirijwe ko mu gihe cy’iminsi ine, yibaga amapawundi 20.000 ku munsi kugeza igihe byaje kumenyekana.

Uyu mugore ngo yaje gufatwa nyuma yo kwirata ku muhungu w’uwo mubyeyi yitagaho ari mu zabukuru ko agiye gukoresha ku nzu angana n’Amapawundi 60.000, abavandimwe be bituma bakora iperereza bihutira kureba kuri konti ya nyina basanga hasigayeho amapawundi 10.000 gusa.

Imbere y’urukiko rwa Crown Chester, Dougherty, yemeye ko yariganyije amafaranga ya nyina bituma urukiko rukumatira igifungo cy’imyaka ine, ndetse mu iburanishwa yasabiwe ko yabanza gusuzumishwa bakareba ko nta kibazo afite mu mutwe.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06