Umugore warumaze imyaka 9 atabyara Imana yamukoreye igitangaza yibaruka abana 5

May 17, 2024 - 12:44
 0  410
Umugore warumaze imyaka 9 atabyara Imana yamukoreye igitangaza yibaruka abana 5

Umugore warumaze imyaka 9 atabyara Imana yamukoreye igitangaza yibaruka abana 5

May 17, 2024 - 12:44

Imana yasubije umugore wo muri Nigeria wari imaze imyaka 9 atabyara abyarira rimwe abana 5.

Uyu mugore yagaragaje amafoto y’aba bana 5 yabyariye rimwe ashimangira akanyamuneza afite ndetse ashimira Imana yamukoreye ibyo yise ibitangaza.Muri aba bana 5 yibarutse harimo abahungu 3 n’abakobwa 2. 

Uwashyize hanze aya mafoto n’amashusho y’uyu mugore yitwa Chidimma aho yagaragaje akanyamuneza k’uwibarutse ngo na cyane ko yari amaze imyaka myinshi ategereje.Akikijwe n’abana be yagize ati:”Uri uwanjye iteka wa Mana we.Buri kimwe ki kwanditseho ni cy’ukuri.

“Ntabwo Imana yashyize ku iherezo imyaka 9 yo gutegereza gusa ahubwo yabisozanyije n’abana 5 umugisha wanjye”.Benshi bahaye Imana impundu ku byo yakoze bavuga ko nta kidashoboka. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06