Umugore wa Kanye West yongeye kurikoroza

Umugore wa Kanye West yongeye kurikoroza
Umugore wa Kanye West, Bianca Censori, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye imyambaro ijya gusa n’ubusa.
Uyu mugore w’imyaka 29 yagaragaye muri Beverly Hills, muri California yagiye guhaha.
Yari yambaye ikanzu ibonerana ku buryo ikariso yari yambaye yagaragaraga ndetse atambaye isutiye. Uyu mugore amaze igihe agaragara mu myambarire ikunze kuvugisha benshi kuva mu mwaka washize.